Ikipe ya Manchester mu rwego rwo gushimangira itangira neza rya Champiyona y’ubwongereza, mu gihe kandi n’umutoza Jose Mourinho yagaragaje impinduka zikomeye mu mikinishirize y’abakinnyi uyu mutoza umwe mu beza isi ifite kurubu bitewe n’uduhigo dutandukanye, nyuma yo kwishimira abakinnyi ari gukoresha muri iyi minsi akaba yafashe icyemezo cyo kongerera abakinnyi batanu bakomeye amasezerano mu ikipe ya Manchester United
Amakuru dukesha ikinyamakuru Skysport aravugako umutoza Jose Mourinho yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester Unite kongerera amasezerano abakinnyi bakurikira:” Juan Mata, Ander Herrera, Daley Blind, Luke Shaw, Ashley Young”. Mourinho akaba yakoze ibi kugirango yereke abakinnyi be ko abafitiye icyizere ndetse ko nibamukundira bazagerana kuri byinshi muri iyi kipe. Iki cyemezo kikaba cyashimishije bikomeye abafana ba Manchester United.