in

Abafana ba Chelsea bashonje bahishiwe, Todd Boehly aratanga ikizere, gusa imutima ntiri hamwe.

Ubwami ndetse n’ ubuyobozi bwa Roman Abrahmovich bwari bumaze imyaka igera kuri 19 buriho, mu mezi abiri shize bwatangiye guhanguka ndetse ntibyatinze binarangira ikipe igurishijwe.

Abayiguze bashya bagiye kurwana n’ikibazo cy’uko Roman Abrahmovich yari yaramenyereje abafana ba Chelsea ibyiza byinshi ndetse no kugura abakinnyi bakomeye.

Muri gahunda nshyashya Todd Boehly nyiri Chelsea mushya yashyizeho we n’abo bafatanije ni ukubaka gahunda y’igihe kirekire ndetse izatanga impano nyinshi z’abana batanga ikizere.

Ibi bigiye gutandukana nibyari biriho kuko Chelsea yaguraga umukinnyi ukomeye kandi witeguye guhita atanga umusaruro.

Gusa Todd Boehly nawe yemeza ko Chelsea atari ikipe iciriritse uburyo yabura ibikombe, yizeza afana ko bazakora ibishoboka byose Chelsea ikaguma hejuru.

Abafana igishyika ndetse no guhangayika biracyari byose dore ko Roman Abrahmovich yari umugabo w’igitangaza ndetse ushaka instinzi ku bubi na bwiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri instagram: amashusho y’umunyarwenya Rusine akiri umwana akomeje gusetsa abantu

Byarangiye Debande apfuye, Al Ahly yandagajwe bikomeye kuri final ya CAF champions league