Nyuma yuko amafoto y’imyenda Chelsea izambara mu rugo agaragaye, abafana bayo basigaye bumiwe batangajwe nukuntu imyenda bazambara idashimishije na gato.
Iyi myambaro ishobora kuzaba ariyo izambarwa na mu gihe iyi kipe izaba yakiriye, ifite ikora ry’umweru ndetse n’inyuguti ya gatatu igaragaza umuterankunga wayo mukuru.
Abafana bakaba bagaye bikomeye Nike yabakoreye iyi myenda, ndetse bagafata umwanzuro w’uko ikipe igomba kureka Nike bamaranye igihe bakorana igashaka urundi ruganda rufite design nziza.
Nike yatangiye gukorana na Chelsea mu myaka itanu ishize, nyuma yuko iyi kipe ihagaritse imikoranire na Adidas.