in

Abafana ba Arsenal 20 batawe muri yombi bazira kwishimira insinzi nyuma y’uko Arsenal itsinze Manchester United

Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Jinja, kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Polisi yo yataye muri yombi abafana 20 ba Arsenal FC bishimiraga itsinzi ya Arsenal ubwo yatsindaga Manchester United ibitego 3-2 bafite icyo bise Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Arsenal bo muri Uganda, bahise birara mu mihanda y’Umujyi wa Jinja bafite ibikombe by’ibikorano bisa neza n’icya Shampiyona y’u Bwongereza bishimira ko bacyegukanye, birengagije ko shampiyona igeze ku munsi wa 20 gusa, habura imikino 18 ngo irangire.

Umwe mu babashije gucika uyu mukwabo yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko ubwo bari mu muhanda mu byishimo, imodoka ya Polisi yahagaze imbere yabo hagasohokamo abapolisi babasaba guhagarara aho bageze, nyuma bababwira kurira iyo modoka yahise ibajyana ku cyicaro cyayo cya Jinja.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntakure habaho Imana itagukura pee!! Ifoto ya Bruce melodie akiri muto ari kuririmba mu kirori yambaye ubusa hejuru yasekeje abantu

Amafoto ; Wa mukobwa ukurura abagabo cyane yatangaje abantu cyane ubwo yaserukaga yambaye imyenda iriho umutwe w’intare