in

Abafana ba APR FC barimo gusabira umukinnyi wayo kwirukanwa kubera impamvu benshi bahurizaho itajya yihanganirwa n’ubuyobozi

Abafana ba APR FC barimo gusabira umukinnyi wayo kwirukanwa kubera impamvu benshi bahurizaho itajya yihanganirwa n’ubuyobozi

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC waje yagizwe igitangaza, abafana bari kumusabira kwirukanwa nyuma yo kugaragaza ko ntacyo arimo kwigisha abakinnyi bari basanzwe.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa shampiyona utarabereye igihe n’ikipe ya Musanze FC, uza kurangira ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y’ibitego 2-1.

Ni umukino utari woroshye watangiye ikipe ya APR FC ubona ko ari yo yihariye umukino ubona ko ikipe ya Musanze FC ntakintu iraza gukora ndetse mu minota itarenze 10 itsindwamo ibitego 2, ku munota wa 11 ndetse na 19. Umukino ugiye kurangira ikipe ya APR FC yagabanyije imbaraga ndetse Musanze FC itangira gukina iza no kubona igitego birangira ari 2-1.

Muri uyu mukino umutoza Thierry Froger yari yahisemo kubanza mu kibuga rutahizamu Victor Mbaoma ariko uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga abafana bose bamurambiwe bitewe ni uko ntakintu yakoze nubwo yatsinze igitego ariko nacyo ni ishoti yateye abakinnyi ba Musanze FC baracyitsinda.

Bamwe mu bafana ba APR FC twaganiriye nyuma y’umukino bose bahuriza ku kuba uyu rutahizamu akwiye kwerekwa imiryango nyuma yaho na Nshuti Innocent iyo yinjiye mu kibuga ubona ko akora itandukaniro kurusha Victor Mbaoma wazanywe yagizwe igitangaza.

APR FC nyuma yo gutsinda ibitego 2-1, irakurikizaho ikipe ya Bugesera FC nayo ikunze kuyihira cyane mu myaka micye ishize ndetse iyi kipe imaze iminsi irimo kwitwara neza dore ko iheruka gutsinda Gasogi United ibitego 3-0 ndetse na Kiyovu Sports.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Oswald Oswakim wa RadioTv10 yatutswe n’uwiyita Cyuma wamwatse ibihumbi 5 akabimwima

Abantu 20 bahise bahasiga ubuzima! Habaye inkongi ebyiri z’umuriro zituma abantu 20 bose bahasiga ubuzima