in

Abafana ba Al Nassr bifatanyije na Cristiano Ronaldo mu kwishimira agahigo gashya yashyizeho

Tariki ya 20 Kamena 2023 ubwo ikipe y’igihugu ya Portugal yatsindaga ikipe y’igihugu ya Iceland mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi kizaba umwaka utaha wa 2024, kizigenza Cristiano Ronaldo yujuje imikino 200 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal ibi byamugize umukinnyi wa mbere warubikoze muri mateka ya ruhago.

Kuri uyu wa gatandatu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Saudi Arabia Saudi Pro League, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr yari yakiriye ikipe ya Damac FC, uyu mukino warangiye Al Nassr itsinze ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Talisca ku munota wa 52 na Cristiano Ronaldo ku munota wa 56 kuri coup-franc (kufura) naho igitego rukumbi cya Damac FC cyatsinzwe na Georges-Kévin Nkoudou mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Ubwo umukino wari hagati, abafana ba Al Nassr batunguye kapiteni w’ikipe yabo Cristiano Ronaldo maze bazamura igishushanyo kiri mu ishusho ye (tifo) kimugaragaza nk’umuntu udasanzwe (Super hero) mu rwego rwo kwifatanya nawe ku gahigo yaciye ko kuba umukinnyi wa mbere wagejeje ku mikino 200 akinira ikipe ye y’igihugu ya Portugal.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 y’amavuko ni nawe ufite agahigo ko gutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi, mu mikino 203 amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal yayitsindiye ibitego 127.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yaserutse muri BK Arena afatanye agatoki ku kandi n’umugore we Miss Uwicyeza Pamela (VIDEWO)

Ibihembo byatangiye gutangwa! Umuhanzi wambere ukomeye yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu kugira videwo nziza muri Africa yose