Ku isi ubwitange ni ingenzi ariko iyo bigeze k’umubyeyi n’umwana byo biba bifite urundi rwego ruhambaye ndetse abantu ntibabasha gusobanukirwa uko Imana yabigenje gusa biratangaje.
Mu gihe ubukungu bwifashe nabi umugabo n’umugore bahisemo kurya rimwe gusa ku munsi kugirango babashe kubona amafunguro yabasha guhaza abana batatu bafitanye.
Kate Worby, we n’umukunzi we Charlie Skudder, bose b’imyaka 29, nibyo bafashe uyu mwanzuro wa kigabo bahitamo kwitangira abana babo.
Hirengagijwe imihate n’imiruho aba babyeyi bahura nabo harimo gukora imirimo itatu igiye, itandukanye ndetse byose babifatanya no kwiga no kurera abana bitaba byoroshye.
Mu bana babo bagokera harimo Alice w’imyaka umunani, Oliver w’imyaka ine ndetse na Edward w’umwaka umwe.