in

Aba-Rayon batangiye kujurira! APR FC yateguye igisa nka Rayon Day imaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere

Aba-Rayon batangiye kujurira! APR FC yateguye igisa nka Rayon Day imaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere.

Ku nshuro ya mbere, APR FC iri gutegura umunsi wo kwereka abakunzi bayo abakinnyi bashya mu muhango bazanahererwamo nimero bazambara mu mwaka mushya w’imikino wa 2023/24.

Uyu munsi uteganyijwe muri iki cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC igiye gutegura uyu munsi ku nshuro ya mbere dore ko ubusanzwe yabikoreraga mu biro byayo rimwe na rimwe igatumira n’abanyamakuru bake batoranyijwe.

Kugeza ubu APR FC imaze kugura abakinnyi umunani bashya barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umugande Taddeo Lwanga, Umunyarwanda akaba n’Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Abanya-Cameroun Apam Assongwe Bemol na Banga Salomon Bindjeme, Umunyezamu w’Umunye-Congo Pavelh Ndzila n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu se we muramukizwa niki? Ikipe ya APR FC yongeye gushinyisha indi ntwaro idasanzwe (Amafoto)

Ntacyo yabahishe: Mu mafoto ashotorana Frida Kajala yagaragaje igituma abagabo bamukoreraho inkomati (Amafoto)