in

Aba-Rayon bakunda ikipe yabo pe! Amafaranga ubuyobozi bwifuza ku bafana kugirango bagure Joachiam Ojera bayageze kure benshi bataranabimenya

Amafaranga ubuyobozi burimo gusabwa ngo Joachiam Ojera asinyishwe muri iyi kipe abafana bayageze kure mu gihe benshi batarabikora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ubuyobozi bwatangiye igikorwa bise UBURURU BWACU AGACIRO KACU. Iki gikorwa batangije ni ukugirango bakusanye amafaranga angana na Milliyoni 25 zo kugura Joachiam Ojera wigaragaje umwaka ushize w’imikino.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bugishyira ahagaragara iki gikorwa inkwakuzi zifana iyi kipe zahise zitangira gutanga umusanzu, amakuru dufite ubwo twakoraga iyi nkuru abakunzi ba Rayon Sports batuye hanze y’u Rwanda bari bamaze gutanga Milliyoni zirenga 2 abakunzi babarizwa hano mu Rwanda nabo bari bamaze kugeza kuri Milliyoni 2 bivuze ko kugeza ubu mu munsi umwe hamaze kuboneka Milliyoni zirenga 4.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gukora ibikorwa bimwe na bimwe byerekana ko iyi kipe mu minsi iza izaba imeze neza ntakibazo cy’amafaranga ndetse muri ibyo byose n’abafana bakaba babigizemo uruhare ari nacyo barushaka amakipe menshi harimo nakomeye hano mu Rwanda.

Rayon Sports kugeza ubu yamaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Bugingo Hakim, Serumogo Ally Omar, Nsabimana Aimable, Jonathan Ifunga Ifaso, Aruna Moussa Madjaliwa, Youseff Rharb, Simon Tamale na Charles Bbaale.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho baramukizwa niki ko bamuvugaga bataramubona; Papa Cyangwe mu isura nshya nk’umuhanzi utandukanye n’uwo benshi bari bazi

Wa musore we nubona umukobwa wujuje ibi bimenyetso ngiye ku kumbwira uzamwizirikeho