in

Aba Massai banywa amaraso! Menya impamvu nyamukuru aba Massai banywa amaraso

Aba Massai banywa amaraso! Menya impamvu nyamukuru aba Massai banywa amaraso.

Buri gahugu ndetse na buri gace kagira umuco wako, gusa hari byinshi mu mico y’abantu bakora ugasanga rimwe na rimwe abandi ntibabyemera ariko nyamara ugasanga bo barabyemera ndetse bakanabyubaha cyane.

Aba Massai ni ubwoko bw’abantu batuye mu duce two muri Kenya ndetse no mu dace two muri Tanzania, ni abantu basanzwe bazwiho imico yihariye itandukanye n’iyabandi bantu.

Mu mico yaba Massai harimo no kunywa amaraso, nimvuga kunywa amaraso ntiwumve amaraso y’abantu cyangwa ugire ngo ni amavampaya.

Amaraso aba ba massai banywa ni amaraso y’amatungo yabo nk’inka, ihene n’intama. Iyo banywa amaraso ntago bayanywa yonyine, akenshi bayavanga n’amata.

Iyo babaze itungo, ni nk’itegeko kunywa amaraso yaryo , ndetse si ukunywa amaraso gusa kuko barya n’inyama mbisi. Ibi kubikora ni nkitegeko kuko aricyo umuco wabo ubategeka.

Hari ubwo amaraso bayavanga n’amata cyangwa bakayatogosa agafatana bakayarya nk’abarya inyama.

Ibi kubikora ni kimwe mu bishimangira umuco wabo ngo udacika, kandi bizera ko amaraso, n’intama mbisi aribyo bigira intunga mubiri nyinshi kurenza inyama zitetse, bityo bigatuma babigira umuco.

.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiwamenya ko ariwe wavuyemo icyamamare! Ifoto ya Butera Knowless atari yabona ku gafaranga ngo ayoboke amavuta agezweho, yatumye hari hari abigirira icyizere ko nabo bizacamo

Ntiyabura byose! Safi Madiba wasubiye inyuma muri muzika asigaye yikinira umupira w’amaguru aho kubura byose (VIDEWO)