Niyonzima na Nduwayezu bamaze imyaka igera muri 12 yose bubaka inzu ariko yanze kuzura aho bavuga ko ahasigaye bazahubaka indi myaka ine iri imbere.
Aba bagabo b’abavandimwe bavukanye ubumuga bukomèye aho umubìri wa Niyonzima uhora utitira kandi atabishaka,ibi bigira ingaruka no mu mivugire ye, naho Nduwayezu na we afite ubumuga bw’amaboko.Kubera ko bavukana bakaba bariyemeje kwiyubakira inzu ariko ikaba imaze imyaka 12 itaruzura.
Bavuga ko bayipimye batangira kubaka, iyo batunda ibiti baba barikumwe,bagakata urwondo, bagahoma, nubwo biba bigoranye kubera ubu bumuga. Bavuga ko kubera ko batari kubona amafaranga yo gutanga ngo babibakire biyemeje kubyikorera aho bateganya ko iyi nzu izuzura mu myaka ine iri imbere.Mu myaka 12 bamaze bayubaka ntibigeze baruhuka na rimwe kandi bakora umunsi ku wundi.