Umuraperi 50 Cent yikomye mugenzi we Kanye West utamerewe neza muri iyi minsi, ndetse amwibutsa ko ibibazo afite birimo guhomba amafaranga ari we wabyiteye.
Curtis Jackson wamamaye ku izina rya 50 Cent, umuraperi w’umushoramari akaba n’umukinnyi wa filime, yikomye Kanye West Ye uri mu bihe bibi kuva yava ku mwanya wa mbere w’umuhanzi ukize ku Isi ndetse akanahomba amafaranga menshi yatumye ava ku kayabo ka miliyari 6 z’amadolari agasigarana miliyoni 400 z’amadolari.
Ibi bikaba byaratewe nuko uyu muraperi yagiye abura amasezerano yari afitanye na kompanyi zikomeye zirimo GAP, Addidas ndetse akanaterwa umugongo n’inzu yamucururizaga umuziki ya Def Jam Recordings.
Ibi byose byabaye kuri Kanye West bitewe n’imyitwarire ye benshi banenze irimo n’amagambo yavuze ku Bayahudi ndetse no ku rupfu rwa George Flyod wapfuye yishwe n’umupolisi nyamara Kanye akavuga ko yishwe n’ibiyobyabwenge.
Ibi byose byatumye uyu muraperi ahomba amafaranga na kontaro zitandukanye zari kumwinjiriza akayabo. Mu gihe abandi bari kumwihanganisha, 50 Cent we yaboneyeho aramwikoma ndetse avuga ko ibiri kuba kuri Kanye West ari we wabyiteye.