in

Byinshi Ku Impano yo Kwitega mu Myidagaduro: Imanishimwe Viateur yihariye mu kuyobora amashusho y’indirimbo no gukora filime

Imanishimwe Viateur: Urugendo rwa Filmmaking rwahereye mu nzozi rukaba inzozi z’ubuzima

Imanishimwe Viateur asoje amashuri yisumbuye mu 2022, yahise afata icyemezo cyo gukurikira inzozi ze zo kuva kera: kuba umunyamwuga mu Filmmaking & TV Production. Avuga ko gukunda ibijyanye n’amashusho n’amafilime byamurimo akiri umwana, ari na byo byamubereye imbarutso yo kwiyemeza kubyiga.

“Filmmaking yari inzozi zanjye kuva kera. Nari mfite passion yo kubireba no kwiga kubikora, mbona ko ari byo bizampa icyerekezo cy’ubuzima,”

Uru rugendo rwe rwanyuze muri KFTV, aho yahereye akora video ya mbere ku munyeshuri mugenzi we. Icyo gihe ni ho yabonye icyizere ko ashoboye koko, maze arushaho gukunda no gushyira imbaraga mu byo yakoraga.

“Video ya mbere nakoze muri KFTV yambereye inzira yo gusobanukirwa n’ubushobozi bwanjye,”

Nubwo mu muryango we batari babyumva neza, yahisemo kwitanga agashyira imbere inzozi ze. Yatangiye nk’umukora ku giti cye (freelancer), yirengagiza indi mirimo yishyuraga neza ariko idahuye n’icyerekezo cye.

“Byansabye kwigomwa byinshi, ariko nari nzi neza ko nintinda ku nzozi zanjye bizangirira umumaro,”

Imanishimwe avuga ko akoresha uburyo bwihariye mu mirimo ye, aho yumva neza ibyo abakiriya bifuza ariko akabihuza n’umwimerere we. Ibi, ngo ni byo bimufasha guharanira isura idasanzwe muri buri gikorwa.

Buri mushinga yakoze wagiye umubera itafari mu kubaka career ye. Ariko indirimbo ya mbere yakoze muri KFTV ni yo yamufunguriye amayira, ndetse n’indirimbo “IBANGA” ya Jeanne d’Arc aheruka gukora, ikaba ari imwe mu yamufashije kwigaragaza mu rwego rw’umuziki nyarwanda.

Mu nzozi ze z’igihe gito, afite gahunda yo kugeza ibikorwa bye ku rwego rwo kumenyekana mu gihugu hose, hanyuma bikambuke n’imipaka.

Imanishimwe Viateur: Urugendo rwa Filmmaking rwahereye mu nzozi rukaba inzozi z’ubuzima

“Mu myaka ibiri iri imbere nifuza ko ibikorwa byanjye bizaba bimaze kumenyekana mu Rwanda, hanyuma nkabigeza ku rwego mpuzamahanga,”

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

FERWAFA yazamuye umushahara w’abasifuzi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO