Brian Wilson, umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka ya muzika ya Amerika no mu bashinze itsinda ryamamaye rya The Beach Boys, yapfuye afite imyaka 82. Urupfu rwe rwabaye nyuma yo kurwara indwara yo mu bwonko imubuza ubushobozi bwo kwiyitaho, cyane cyane nyuma y’urupfu rw’umugore we Melinda mu ntangiriro za 2024.
Wilson yari umwanditsi, umuririmbyi n’umuhanga mu gutunganya amajwi. Yashyize ahagaragara indirimbo zakunzwe na benshi nka Surfin’ USA, God Only Knows, na Good Vibrations. Album yabo Pet Sounds yo mu 1966, yashyizwe mu za mbere mu mateka ya muzika ya pop.
Brian Wilson yabayeho mu buryo butoroshye, ariko ubushobozi bwe bw’ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire ku muziki wa pop. Azibukwa nk’inararibonye yazanye “teenage symphonies to God” – indirimbo z’ubuhanzi n’amarangamutima ku rwego rwo hejuru.

