in

ITETERE FAMILY yiteguye guhereza abana ibikoresho by’Ishuri mbere yo gusubira kwiga

Ku nshuro ya gatanu, umuryango ITETERE Family uteganya kongera gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye mu karere ka Muhanga, ubaha ibikoresho by’ishuri ndetse n’ubwisungane mu kwivuza. Iki gikorwa kimaze kumenyerwa kuva umuryango washingwa mu mwaka wa 2018, aho buri mwaka abanyamuryango be bakusanya ubushobozi bakanafashwa n’inshuti n’abavandimwe, bakagenera abana 11 ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikenewe.

Muri iyi gahunda, umuryango ITETERE Family wongeye guhuriza hamwe imbaraga, batangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga n’ibikoresho bikenewe kugira ngo abagererwa bikorwa bazabashe kujya ku ishuri nta nkomyi. Yvette Niyonizeye, umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko kuri iyi nshuro bifuza gukomeza gutanga ubufasha ku bana baturuka mu miryango itishoboye, kandi ko bagamije kubashakira ibikenerwa byose kugira ngo bigire mu mudendezo.

Yagize ati: “Dufasha abana 11 bahoraho mu karere ka Muhanga, ariko intego yacu ni ukongera umubare w’abana dufasha uko ubushobozi bwiyongera. Kuri iyi nshuro turifuza ko aba bana bajya ku ishuri bafite ibikoresho byuzuye, kandi ko umwana narwara azavuzwa kuko tuzamutangira ubwisungane mu kwivuza. Azaba afite inkweto nziza, imyambaro y’ishuri ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa harimo n’amafaranga y’ishuri.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ubu batangiye igikorwa cyo gukusanya inkunga, kandi asaba buri munyarwanda kugira uruhare muri iki gikorwa kugira ngo abana bazajye ku ishuri nta n’umwe usigaye inyuma. Ati: “Twifuza ko iki gikorwa kiba icy’abanyarwanda bose. Igiceri cyawe cy’ijana gishobora guhindura imibereho y’umwana utagiraga ikaramu, akayibona agasubira ku ishuri. Nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abidushishikariza, umwana wese ni nk’undi; mureke dufatanye twubake u Rwanda rw’ejo hazaza twifuza.”

Yvette Niyonizeye yongeyeho ko igikorwa nyirizina cyo gutanga ibikoresho kizaba ku wa 15 Nzeri 2024, kikazabera mu karere ka Muhanga. Yibukije abantu ko igikorwa kitagenewe gusa abanyamuryango ba ITETERE Family, ahubwo ko n’abandi bashobora gutanga ubufasha bwabo banyujije kuri Code 487241 ibaruye mu mazina ya Zachee.

Intego z’uyu muryango ni ugukomeza gufasha aba bana kuva batangiye amashuri y’incuke kugeza basoje ayisumbuye, kandi bashaka kongera umubare w’abana bagererwa ibikorwa byabo.

Umuryango ITETERE Family washinzwe mu mwaka wa 2018 n’abantu bane, ariko kugeza ubu ufite abanyamuryango 50, kandi ukomeje kwaguka. Ibikoresho utanga bigizwe n’amakaye, imyambaro y’ishuri, amakaramu, inkweto, ibikapu, amavuta, amasabune, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Abagize umuryango
Bimwe mu bikoresho bizatangwa
Abagize umuryango wa ITETERE FAMILY

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndayishimiye Didier yafashije AS Kigali kwegukana intsinzi ya mbere mu mwaka mushya w’imikino

Umugeni yapfiriye mu mpanuka y’Imodoka yari irimo abantu 7 bo mu muryango we