in

Ikipe ya Rayon Sports yibwiye abatanazi iha karibu abakunzi bayo bari baraguye bubamye

Ikipe ya Rayon Sports yibwiye abatanazi iha karibu abakunzi bayo bari baraguye bubamye

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yambikanye n’ikipe ya Etoile DE L’EST mu mukino w’umunsi wa 6, urangira ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 2-1.

Wari umukino mwiza watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane izamu rya Etoile DE L’EST ariko uburyo babona ntibabubyaze umusaruro. Byaje kuyikundira ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Moussa Essenu ndetse aza no kwiyongeza igice cya mbere kitararangira abona igitego cya kabiri biba 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarutse n’ubundi ubona ko igifite inyota yo gushaka ibindi bitego ariko uburyo nabwo ntibwabyazwa umusaruro. Iyi kipe yakomeje kwataka cyane ibona amahirwe ariko Ngendahimana Eric ateye umupira awukubita ipoto.

Muri iki gice Kandi ikipe ya Rayon Sports yakibonyemo ikarita itukura yahawe Mvuyekure Emmanuel Mannou ariko wabonaga kuyimuha ntabwo byari bikwiye kuko ibyo yakoze ntiyabishakaga. Ibi byahise bihanimbaraga nyinshi Etoile De L’est ihita inabona igitego cya mbere cyo kwishyura.

Ubwo umukino ukurikira ntabwo abarimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Mvuyekure Emmanuel Mannou bazaba bemerewe kuwukina. Umukino Rayon Sports igiye gukurikizaho ni uwo bazakina na Musanze FC muri iyi wikendi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gisozi: Abakozi b’Umurenge bataye intumbi y’imbwa mu muhanda rwa gati nyuma yo gufata umusore wari uri kuyibaga agiye kuyikoramo amasambusa

Ngororero! Banyweye umuti ubasinziriza bawuhawe n’umupfumu wababwiraga ko barahita babona uwabibye amafaranga