Manishimwe Emmanuel Mangwende yavuze ukuntu ameze nyuma y’uko umutingito ukubitiye mu gihugu arimo.
Emmanuel Imanishimwe, myugariro wa AS FAR yakuyeho impungenge, avuga ko afite umutekano nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Maroc.
Imanishimwe atuye mu mujyi wa Rabat ikipe AS FAR iherereyemo, umujyi uherereye ku birometero 323 uvuye i Marrakesh wibasiwe n’umutingito cyane.
Imanishimwe akaba umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda yagaragaje ko ababajwe cyane n’abatakarije ubuzima muri uyu mutingito ariko avuga ko we ari muzima n’abakinnyi bose bakinana.
Yabwiye Times Sport ati: “Nibyo, meze neza ariko umutingito hano wari uteye ubwoba. Ariko tumeze neza kandi nta kibi cyabaye ku mukinnyi n’umwe mu bakinnyi bacu. Ubu ibintu byasubiye gutuza kandi twizeye ko bitaragaruka.”
Kuri ubu abakinnyi bari mu biruhuko ariko Imanishimwe we yavuze ko imitingito itazabuza amakipe gukora imyitozo. Ati: “Yego, turi kwitoza, nta kibazo. Sinzi icyo abafite imikino batekereza, ariko simbona ikibazo cyatubuza imyitozo”.
Byibura abantu basaga 1037 bamaze gupfa kugeza ubu, aho tereviziyo y’igihugu yatangaje ko abantu barenga 1200 bakomerekeye muri uyu mutingito.