Umunyamakuru Austin Peter Luwano wamamaye nka Uncle Austin kuri Radio zigiye zitandukanye yamaze gufata akaruhuko mu itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Chita Magic Tv, Austin yavuze ko agiye gufata akaruhuko mu itangazamakuru.
Abajijwe impamvu ya byose, Uncle Austin yavuze ko impamvu itumye afata akaruhuko mu itangazamakuru ni uko kunanirwa agomba kubanza kuruhuk a.
Uncle Austin yamamaye mu biganiro by’imyidagaduro, yanyuze ku maradiyo menshi mu Rwanda arimo K Fm, Kiss Fm na Radio 10 iri mu zo yabanjirijeho ikanamwubakira izina.
Muri iyi minsi akaba yari ari gukora kuri ‘Power FM’ bivugwa ko ari n’iye ari na ho yafatiye ikiruhuko.