Kuva tariki ya 9 mutarama hatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika iri kubera muri Cameroon, ubu kiri gukinwa n’amakipe makumyabiri n’ane (24) harimo na Sierra Leone.
Ubwo Sierra Leone yari iri gukina umukino wayo wa mbere mu itsinda, abaturage b’icyo gihugu bari babucyereye mu mihanda ku materevisiyo ya rutura birebera ikipe y’igihugu cya bo.
Birabisanzwe cyane ko abaturage bahurira ahantu hamwe bakarebana imikino imwe n’imwe, gusa aha ho muri Sierra Leone byari ibirori dore ko hari hashize imyaka makumyabiri n’itandatu (26) batitabira igikombe cy’Afurika.
Sierra Leone yari imaze igihe kirekire ititabira ayo marushanwa, yatangiye irushanwa ihura na Algeria ifite igikombe giheruka.
Wari umukino w’itsinda rya ‘E’, watangiye saa cyenda zo mu Rwanda Algeria niyo yahabwaga ahirwe gusa si ko byaje kugenda.
Sierra Leone ibifashijwemo n’umuzamu wayo Mohamed Kamara wakuyemo ibitego byabazwe, Sierra Leone yaje guhagama Algeria banganya ubusa ku busa (0-0).
Uyu muzamu Mohamed Kamara ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino wose ahigitse umukinnyi wa Manchester City yo mu bwongereza Riyad Mahrez ukomoka muri Algeria.
Sierra Leone ifatwa nk’itsina ngufu mu itsinda irimo, iri mu itsinda rya ‘E’ aho iri kumwe na Equatorial Guinea, Côte d’Ivoire ndetse na Algeria ifite igikombe giheruka.