Umuhanzi Jeanne d’Arc uririmba indirimbo zihimbaza Imana yavuze ku rugendo rwe n’uburyo yatangiye kuririmba, agaragaza ko ari impano yahawe n’Imana binyuze mu muryango we wamushyigikiye kuva akiri muto.
Avuga ko iyo mpano yayigaragaje bwa mbere mu ndirimbo zandikwaga na Chorale y’abana, nyuma akaza gukomeza mu makorali manini. Ati: “Nafashe kuririmba nk’ubuhamya bw’ubuzima bwanjye kuko kuririmba ni ubuzima bwanjye. Ni ikintu kinyishimisha, kikananezeza umutima wanjye ndetse kikanakorera abandi.”
Jeanne d’Arc yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise “Yohana” ari kimwe mu byamuhaye imbaraga nyuma yo kubona uburyo yafashije benshi mu buzima bwabo. Yagize ati: “Iyo nabonaga abantu bayiririmba cyangwa batanga ubuhamya ntibanamenye uwanditse indirimbo, byanyeretse ko Imana inyishyigikiye muri uru rugendo.”
Indirimbo ye nshya yise “Ibanga” ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abacitse intege. Yagize ati: “Hari abantu benshi bagera aho bakumva ko ntacyo bazimarira, bikabatera kwiheba ndetse abandi bakiyambura ubuzima. Nashakaga kubereka ko ibyo badashoboye Imana ibishoboye, kandi umugambi w’Imana kuri bo uhora uhari nubwo baba batabibona icyo gihe.”
Jeanne d’Arc yongeraho ko indirimbo “Ibanga” ari ishusho y’uko Imana iteka iduteganyiriza ibyiza tutigeze dutekereza, ndetse ko n’igihe imishinga yacu idahiriye, Imana igira icyo iduteganyirije kiruta ibyo twibazaga.
Ku bijyanye n’umwihariko we mu muziki wa Gospel, yavuze ko atajya yishingikiriza ku bitekerezo bye bwite gusa, ahubwo ahora asaba Imana kumwereka ubutumwa akwiye kugeza ku bantu. Ati: “Numva umwihariko wanjye ari ukubaza Imana icyo nkwiye kuririmba kugira ngo bikorere neza abumva indirimbo zanjye. Imana ni yo izi ibyo umutima w’abantu ukeneye kugira ngo ukire.”
Nubwo yagiye agera ku byiza byinshi, Jeanne d’Arc ntiyabuze imbogamizi. Avuga ko hari ubwo indirimbo zatindwaga gusohoka bitewe n’akazi ka producer, cyangwa se ingendo zimugora mu rugendo rw’umuziki. Ariko nanone avuga ko byose abona ibisubizo kuko Imana ihora imufasha.
Mu gusoza, yashimiye abakunzi be n’abakunzi ba Gospel bose, abizeza ko azakomeza kuba intumwa y’Imana mu ndirimbo ze. Ati: “Mpari kugira ngo Imana inkoreshe. Muri kumwe n’umukoresha wanjye witwa Imana, kandi izankoresha mu bintu biruta ibyo mubona uyu munsi.”

Jeanne d’Arc yagize n’icyo abwira urubyiruko rufite impano rutarayibyaza umusaruro: “Ntihagire uwiyumva nk’udashoboye cyangwa ngo yicwe n’intege. Imana yaguhaye impano izagufasha kuyibyaza umusaruro. Icy’ingenzi ni ugusenga, kugira imbaraga no gukomera kuko dufite umuterankunga witwa Imana utazadutererana.”
Wareba indirimbo ibanga unyuze hano