Umubyeyi witwa Diane w’umunyarwandakazi ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za yavuze agahinda gakomeye yagiriye mu rushako ,kugeza ubwo yakuyemo inda bitewe n’umugabo we wahoraga amuhohotera.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show aho yavuze ko yabayeho mu buzima bubi kubera umugabo we.Diane asobanura ko kuva yatangira kubana nuyu mugabo atigeze abona amahoro.Yavuze ko hari igihe umugabo we yamukubise imigeri munda atwite umwana wamezi atanu agiye kwa muganga basanga yapfiriye mu nda.Yakomeje avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gutandukana na we ndetse agenda nta muntu numwe umenye ko yari afite ikibazo mu rushako rwe.
Uyu mubyeyi agira inama abadamu bose ko mu gihe babonye umugabo agukubita wagon ye guhita ugenda inzira zikigendwa.