in ,

Umuhanzi Bob Deol ati” Kuri Saint Valentin nzatera abakundanye kwegerana “

Nyuma yuko umuhanzi w’umunyarwanda  Bob Deol ,akoze indirimbo  Deep in love nyuma agakurikirizaho Akaramata na Romantic Girl ngo ubu noneho yakoze indirimbo yizeye ko izatera abakundanye kwizihiza umunsi wabo babyina begerenye.

Iyo ndirimbo Bob yayise “Malaika wanjye “, kandi ngo yizeye izanezeza abakundana,Ati” iyi nayo n’indirimbo y’urukundo nk’izindi za mbere nkaba ntekereza ko izakoreshwa n’abantu bingeri zose kuko ikoze ku buryo umugabo yayitura mugore, umukobwa akaba yayitura umusore …ndetse byaba ngombwa bakayibyinana begeranye”

Iyi ndirimbo hamwe n’izindi ze yabwiye YEGOB.RW  kandi azaba ayiririmbira abakunzi be ku itariki ya 14/02/2017 ahitwa muri Ambasador park i Gikondo aho azaba afatanyije n’abahanzi b’intarumikwa nka Makanyaga Abdoul Malia Yohana Ndetse Na Mavenge Sudi

Umva indirimbo “Malaika wanjye “by Bob Deol hano:

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Malaika wanjye by Bob deol

Irebere umukobwa utagira uko asa watumye Neymar atitabira umukino ukomeye wa Barcelona