in ,

Real Madrid ihombye rutahizamu wayo ukomeye abafana barababara cyane

Real Madrid striker

Byakomejwe guhwihwiswa ndetse binaba imwe mu mpamvu zatumye ikipe ya Real Madrid itinda kwerekeza mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mikino ya International Champions Cup no gukora imyitozo ya Pre-season, bitewe n’impinduka ziteganyijwe kuba mu bakinnyi b’iyi kipe yaba abashaka kuyisohokamo ndetse n’abari kuyinjiramo, gusa kurubu umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuyivamo akaba yamaze kugenda by’agateganyo. James Rodriguez  (Reuters pictures)

Inkuru izindukiye ku binyamakuru bitandukanye byo kumugabane w’uburayi nka AS na Sky sport iravuga ko umukinnyi James Rodriguez yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich aho yagiye ku ntizanyo y’imyaka ibiri yose, akaba azasubira muri Real Madrid mu mwaka wa 2019 cyangwa se akaba ashobora kugurishwa burundu bitewe nuko azagenda yitwara. Uyu mukinnyi yakomeje kutishimira uburyo akinishwa muri Real ndetse kuruhande rwe uyu mukinnnyi yifuzaga kugenda burundu ariko ubuyobozi ntibwamwereye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri Kim Kardashian ni agahomamunwa (isomere)

Irebere uko amaguru ya Rihanna asigaye yarabaye (amafoto)