Umutoza Jose Mourinho numwe mu bagabo baje muri ruhago bagahindura byinshi mu mupira w’amaguru bitewe n’imikinishiriza ndetse n’ubuhanga bwe ku bakinnyi yiguriye cyane cyane ko iyo yerekeje mu ikipe runaka yijyanira intwaro ze bwite.
Gusa ako kamenyero ke ko kigarurira imitima y’abakinnyi kabaye nkakarangira kuko muri iki gitondo hari umukinnyi watangaje ko yahamagawe kuri Telephone na Mourinho ko amushaka mu ikipe ye nshya ya Man utd uwo mukinnyi akamuhakanira yivuye inyuma.
Uwo ntawundi n’umukinnyi wo hagati waguzwe n’ikipe ya Chelsea N’golo kante umufaransa wigaragaje muri saison ishize afasha ikipe yahozemo ya Leicester city gutwara igikombe cya shampiyonawa.
Ibi uyu mukinnyi yabitangarije ikinyamakuru sky sport mu kiganiro bagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
