Mu gihe Cristiano Ronaldo avuzweho ko ashaka kuva mw’ikipe ya Real Madrid muri iyi minsi nyamara bikaza bitunguranye nyuma y’aho uyu mwaka ugitangira yahamyaga ko azarekere umupira afite imyaka 41 kandi akiri muri Real,kuri ubu ibimenyetso byerekana ko uyu mugabo yava i Madrid ni byinshi.
Icyo yapfuye na Real Madrid amaze imyaka 8 akinira ahanini nuko bamutereranye mu kibazo aherutse ari kugirana n’ubutabera bwo muri Espanye aho ashinjwa kunyereza imisoro igera muri miliyoni 14 z’ama euro. Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Real Madrid bwahise bumusaba kwemera icyaha ngo ibibazo bitaba byinshi nyamara ntibite ko uyu mugabo ababwira ko ntabyo akoze ari nabyo byaje kumurakaza.
CR7 mu myiteguro y’igikombe cya Confederation kiri kubera mu Burusiya,yaba yabwiye bagenzi be bakinana mw’ikipe y’igihugu ya Portugal ko nta gusubira inyuma bihari bivuze ko niba yaravuze ko azava mw’ikipe ya Real Madrid bizarangira nubundi ayivuyemo.