in ,

Exclusive: Lionel Messi niwe wihishe inyuma y’igenda rya Cristiano Ronaldo(Impamvu)

Messi and Cristiano

Hashize iminsi itari mike abakunzi ba ruhago cyane cyane abakunda ikipe ya Real Madrid n’umusore Cristiano Ronaldo bamenye inkuru yuko uyu musore w’umunya Porutigali ashaka kuva mu ikipe ya Real Madrid ndetse no muri Champiyona ya Espagne, gusa hagiye hatangazwa byinshi ku bishobora kuba byateza uyu musore gufata iki cyemezo ndetse no mu nkuru zacu ziheruka Ku buryo butunguranye Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri Real Madrid(Impamvu) ndetse Isomere amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be yemeza koko ko agiye kuva muri Real Madrid gusa amakuru atugezeho kuri icyi gicamunsi dukesha ibinyamakuru Mundo Deportivo , AS, Marca na A Bola aravuga ko impamvu nyamakuru atari ikibazo cy’imisoro hubwo ari ukubera umukinnyi Lionel Messi.

Ibi binyamakuru nkuko bimaze kubitangaza byose Cristiano Ronaldo arifuza kuva muri Real Madrid bitewe nuko mu masezerano mashya Lionel Messi azasinya nkuko twabibamenyesheje mu nkuru yacu iheruka Iyi ni inkuru nziza ku bakunzi ba Lionel Messi no ku ikipe ya Fc Barcelona harimo ko azajya ahembwa Miliyoni 44 z’amayero ku mwaka mu gihe we muyo aheruka gusinya afata Miliyoni 32 z’amayero ku mwaka, bityo akaba atakwihanganira kongera gukinira Real Madrid arushwa umushahara n’umukeba we w’ibihe byose Lionel Messi. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru uyu musore yifuza kwerekeza muri Major League Soccer cg Chinese Super League kuko ariho hari amakipe ashobora kubona akayabo k’amafaranga yifuza, cyangwa se indi kipe iyo ariyo yose izemera kumuha amafaranga aruta ayo Messi ahabwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa ruhago ntabwo uzongera kumara iminota 90 (Impamvu)

Inkuru ishyushye: Ikipe Cristiano Ronaldo azerekezamo yamenyekanye