Ikipe ya PSG nyuma yo guca agahigo ko kugura umukinnyi wa mbere uhenze ku isi Neymar Jr, ndetse ikaba iri mu nzira zo kugura undi uzaba ari uwakabiri uhenze ku isi ariwe Kylian Mbappe, nkuko ibinyamakuru Bild na L’equipe byabyanditse, abayobozi b’amwe mu makipe yo kumugabane w’uburayi bakamejeje basabira ibihano iyi kipe itarubahirije amategeko ya Financial Fair Play kuburyo bimwe mu bihano bashobora kuzafatirwa harimo n’icyo kwamburwa amanota mu mikino ya Uefa Champions League iteganyijwe gutangira ku italiki 12 na 13 z’uku kwezi.
Amakipe yiganjemo ayo mubudage ndetse no mu butaliyani harimo nka Napoli, Borussia Monchenglabach, As Roma nandi menshi nkuko Bild ikomeza ibitangaza niyo ari ku ngohe ubuyobozi bwa UEFA asabira PSG ibihano bikakaye kubera kwirengagiza nkana amasezerano agenga isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi. Igihano kitezwe kurusha ibindi akaba ariko iyi kipe ishobora gutangira gukina imikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE yakuweho amanota 3. Tukaba dutegereje kureba niba ubusabe bw’aya makipe buzashyirwa mu bikorwa.