in

Zuchu uri mu rukundo na Diamond Platinumz akomeje gukundwa n’abatari bacye

Umuhanzikazi Zuchu uri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu bahanzi b’abakobwa beza mu karere.
Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya Zuchu amaze gufata indi ntera kuri Instagram ye kuko amaze gukurikirwa na miliyoni 5 z’abayoboke, niwe uyoboye abahanzi b’abagore bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibyagezweho n’uyu muhanzikazi byatangajwe na label ye yitwa Wasafi Record y’icyamamare Diamond Platnumz, wanditse ashimira abafana be intsinzi bagezeho nk’umuhanzi areberera inyungu ze.

Zuchu amazina ye nyakuri ni Zuhura Othman Soud agenda afata ikamba buhoro buhoro nk’umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika kuko yinjiye buhoro buhoro mu babandi bahanzi b’abagore bakomeye nka Tiwa Savage na Yemi Alade.

Zuchu yishimira kandi kuba afite abayoboke benshi ku rubuga rwa YouTube basaga miliyoni 2, bituma aza kumwanya wa 4 mu bakurikirwa cyane mu karere.

Zuchu aza inyuma y’umuyobozi we, Diamond Platnumz ukurikirwa na miliyoni 7 kuri YouTube, Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny afite abamukurikira miliyoni 4.03 na Harmonize ufite abamukurikira miliyoni 3.48. Aho ni kuri YouTube.

DiamondPlatnumz aherutse gutangaza ko Zuchu agomba kwishyura miliyoni 511 z’amashiringi kugirango ave muri Wasafi. Diamond yashimangiye ibi avuga ko Zuchu yatanzweho byinshi kugira ngo abe ageze aho ari, niyo mpamvu byamusaba amafaranga menshi niba ashaka kuva muri label.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Natwe twifitiye Shadyboo wacu, Abagande bagaragaje Shadyboo wabo –Ifoto

Inkumi yihaye kureba muri telefoni ya sheri irabizira