in

Zuchu na diamond ibyabo babishyize kurundi rwego.

Nyuma y’uko mu minsi yashize hagiye hajya hanze amakuru y’urukundo rwa Diamond na Zuchu bigateza urunturuntu kuberako abantu benshi bavugagako Diamond yaba afatiranye umukobwa yafashije mu muziki.

Mu ijoro ryo kuwa 11, Werurwe 2022 nibwo Diamond yashize hanze EP y’indirimbo ze aho haje kugaragaraho indirimbo yakoranye na Zuchu yitwa ‘Mtasubiri’.

Iyi ndirimbo isa nkaho ariyo yavanyeho urujijo rwari ruri hagati yabo aho abantu benshi bibazaga nimba koko bakundana byanyabyo bitarimo kubeshya nkuko byari bimenyerewe kwa Diamond.

Gusa humvikanyemo amagambo ahamya urukindo rwabo nkaho Diamond yagize ati:” bazategereza baruhe abashaka ko dutana.”

Zuchu akamubaza ati:”ese ko bambwirango uri kunkinisha uzanta Nyuma nibyo?”

Ibi byose bikomeye gushimangira urukundo rwabo Kandi bisa nkaho buri wese muri bo afitiye undi urukundo rudasanzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news. Manchester city ikoze ibidasazwe

Harmonize kuva muri Wasafi byashegeshe Diamond, ibyihishe inyuma y’indirimbo ‘Nawaza’