Umwaka wa 2020 wari witezweho byinshi, muri byo harimo n’abakunzi ba filime bumvaga ko bagiye kubona filime zo ku rundi rwego. Bigitangazwa ko filime ‘James Bond: No Time To Die’, yimuriwe itariki yo gushyirwa hanze, abakunzi ba filime bagiye mu gahinda ariko batazi neza ko isubikwa ryo gusohoka kwa filime ryasaga n’iritangiye kubera COVID19 .
Ubu umwaka wa 2020 witwaga uw’ uburyohe ku bakunzi ba Sinema, wamaze kuba 2021, kuko amatariki menshi y’ isohoka rya za-film yimuriwe muri uwo mwaka avuye mu 2020. Ahanini 2021 irishingikirizwa kubera ko hari Ikizere cy’ uko hazaba harabonetse uburyo bwo guhashya covid-19, aribwo umuti cyangwa urukingo.
Ibi rero, ntabwo bigera ingaruka ku bigo bikora izi filime gusa, kuko n’aho zerekanirwa naho harahombye bitewe n’ uko ahenshi kugeza ubu hagifunze. Ku rutonde rwa filime zagombaga gusohoka uyu mwaka, hari izahinduriwe amatariki akamenyekana, ndetse hari n’ izo atamenyekanye agitegerejwe.
Zimwe muri film zikomeye, ndetse zari zitezwe n’ abatari bake, zikaba zimuwe mu mwaka utaha turasangamo:
A Quite Place 2: iyi yari iteganyijwe kujya hanze tariki ya 4, mu kwezi kwa Nzeri 2020. Ku bw’ impinduka zatewe na covid-19 izajya hanze tariki ya 23, Mata, 2021. Abenshi bari bategeje iyi filmi cyane ko yari ihishe byinshi bitasobanutse mu gice cyayo cya mbere cyaherukaga mu mwaka wa 2018.
Top Gun: iyi ni film yagombaga kugaragaramo icyamamare musi Sinema ya Amerika, Tom Cruise—uzwi cyane muri film ye ‘Mission Impossible’—Top Gun rero, yari iteganyijwe kujya hanze tariki 23, Ukuboza, 2020. Itariki yimuriweho ni iya 2, Nyakanga, 2021.
Spider-Man: Far From Home: igice cyayo giheruka cyari cyasohotse mu mwaka wa 2019. Hagombaga kuzasohoka ikindi gice cyayo, ubu cyashyizwe tariki ya 17, Ukuboza, 2021.
Ikigo kizwi cyane Disney cyasubitswe isohoka rya film zitandukanye, hashyirwaho amatariki mashya. Harimo: Copper Field Film (Kanama, 28, 2020), Antlers (Gashyantare, 19, 2021), The Last Duel (Ukwakira, 15, 2021).
Disney kandi yahinduye n’ amatariki yo gushyira hanze film yari itegerejwe cyane Avatar 2. Igice cyambere cyayo cyaherukaga mu mwaka wa 2009. Avatar 2 ikaba izajya hanze mu Ukuboza, 2022.
Ni mu gihe kandi imishinga ya Film izwi cyane ya ‘Star Wars’ igera kuri 3 yimuriwe igihe nayo. Uko zizakurikirana mu gusohoka ni uku: Ukuboza 2023, Ukuboza 2025 n’Ukuboza 2027. Disney nanone, yahinduye amatariki ya film Mulan iyakura kuri tariki 21, Kanama, ariko ntiyatangaza itariki nshya iyi film izasohokera.
Izindi film zimuriwe amatariki yo gusohoka zirimo, No Time To Die (20/11/2020), Black Widow (06/11/2020), Doctor Strange in the Multiverse of Madness (25/3/2022), Fast and Furious 9 (02/4/2021), Mission Impossible 7 (19/11/2021), Tom & Jerry (05/3/2021).