in ,

Zari yasubiye muri Tanzaniya ashyiriye Diamond abana be.

 

Nyuma y’imyaka ibiri umunyamideli Zari Hassan atandukanye na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo, yongeye kumugenderera muri Tanzania.

Akigera muri Tanzania, Zari yabwiye itangazamakuru ko azaniye abana Diamond kuko yari abakumbuye.

Yagize ati “Ndi hano ku bw’abana banjye. Mbazanye gusura se kuko yari abakumbuye.

Zari wari wakiriwe n’itangazamakuru rya Tanzania ndetse na Diamond, yabajijwe niba afata hoteli cyangwa ajya kubana n’uwahoze ari umugabo we.

Yasubije ati “Abanyafurika hari ikintu bataramenya, iyo ufite umuntu mwabyaranye muba muhuje inshingano zo kurera abana banyu, ndaba ndi kumwe n’abana ariko nta kindi kibiri inyuma.’’

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze.

Yongeyeho ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri babyaranye.

Yagize ati “Dutandukanye mu rukundo ariko tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto ari nawe yabanye na we nyuma yo gutandukana na Zari.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabo dore uburyo wateguramo umugore wawe ubutaha akajya aguhamagara ngo mutere akabariro.

AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria witwa Aboubakar