in

Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz arashinjwa ubujura.

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, arashinjwa ubujura bwifashishije ikoranabuhanga aho ashinjwa kwiba asaga ibihumbi 6 by’Amadorali y’amanyamerika.

Amakuru avuga ko Zari Hassan wahore ari umugore wa Diamond, yifashishije imbuga nkoranyambaga akajya yaka amafaranga make make abizeza kuzabashakira akazi kabahemba menshi, anabizeza kujya kugakorera mu bihugu birimo Canada. Gusa uyu mugore avuga ko n’ubwo bamushinja ubujura n’ubutekamutwe, atari we ahubwo ari umuntu w’umujura witwaje amazina ye akiba abantu.

Abantu batandukanye bakorewe ubujura bari batangiye kwandikira Zari bamusaba ko yabaha amafaranga yabo yabibye. Zari yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura ko umuntu wibya abaturage atari we kandi ko batashishoje neza. Akomeza avuga ko atasubiza ayo mafanga kuko siwe wayibye ahubwo ari uwamwiyitiriye akaniba na Email ye.

Zari yagize ati: “Nzakomeza nihanangirize abavuga ko nabibye, ntabwo nzigera mfata inshingano ku bintu ntakoze nzakomeza kukuburira, mugerageze rero ibyo ar ibyo byose mwihangane, ngirango hari uwagiye kuri page yanjye nyayo asanga imeri yanjye nyayo arayiba. Abantu bose banzi ntabwo nkoresha messenger cyangwa ngo nsubize ubutumwa kuri instagram yanjye. Ndashaka kubona ibiganiro byanyu na numero ya whatsapp mwaganiriyeho n’uwo muntu witwa njyewe. Imana ishimwe hari n’ikoranabuhanga ibintu byose birakurikiranwa cyane”.

Akomeza avuga ko atigeze asaba ubufasha bw’amafaranga. Ati: “Ntawe nasabye amafaranga ntabwo njyana abantu mu mahanga ku bashakira akazi, ntabwo nsaba amafaranga yo gukora, nta kintu na kimwe nkora muri byo, rero mwaribwe n’uwanyiyitiriye”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abageni bashyize hanze amafoto atangaje bateguza ubukwe bwabo.

ShaddyBoo yahishuye akayabo agiye guha abakunzi be