in

Zari mu ntambara ikomeye n’umugore wa Ministiri bapfa umugabo.

Rurageretse hagati yumunyamideli Zari Hassan numugore wahoze ari uwa Minisitiri muri Africa Yepfo aho bivugwa ko barimo gushwana kubera umugabo wateretaga Zari witwa Cedric.

Aba bombi bari gucyocyorana mu buryo bukomeye! Kuri uyu wa wa kabiri, Zari yanyuze ku mbuga nkoranyambaga abwira amagambo akomeye uyu mugore avuga ko ari inshuti mbi imwuririraho kugira ngo ibone abenshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Zari yagize ati: “Navuye mu makinamico yo gushaka amaramuko sinzongera kugira inshuti mbi nkawe. Uri hano kugira ngo ubone aba Followers. Igihe cyose nagiye ngutaginga warabyinshimiye nk’umwana ugeze mu iduka ryiza”. Yakomeje avuga ko gutandukana nawe byamubereye byiza ageze aho anamubwira ko azamwambika ubuza ati: “Nzagushyira ku karubanda, nzakwambika ubusa”.

Intandaro yo guterana amagambo yakomotse ku kiganiro uyu mugore aherutse kugirana na Lasiwe usanzwe ufite televiziyo ye akaba n’umukinnyi w’ama Filime. Lasizwe yabajije Norma Mngoma icyo yapfuye na Zari maze asubiza agira ati: “Nta n’ubwo abizi nahagaritse kuvugana nawe nsiba amafoto ye yose ndeka kumukurikira kandi ntabwo nigeze ngira icyo mbivugaho kuko ari inshuti yanjye. Inshuti yacu Cedric yambwiye ibyo yamvuze igihe bari muri Zimbwabwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa bo muri Kaminuza bambara utwenda dushotora abagabo bihanangirijwe.

Ijambo rya mbere Miss Grace Bahati avuze nyuma y’ubukwe bwe.