in

Zari Boss Lady yarongorewe mu nzu yaguriwe na Diamond Platnumz none abantu bamusabye kuyivamo na we asaba abumva ari abagabo kuza kuyimusohoramo

Zari Boss Lady yarongorewe mu nzu yaguriwe na Diamond Platnumz none abantu bamusabye kuyivamo na we asaba abumva ari abagabo kuza kuyimusohoramo.

 

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan,ukomoka muri Uganda yibasiye abamuserereza bamusaba kuva mu nzu yaguzwe na Diamond Platnumz wamamaye mu njyana ya Bongo Flava.

Diamond yaguriye inzu Zari – iherereye ahantu hatuje muri Afurika y’Epfo – ubwo yari atwite inda y’umwana wabo wa kabiri.

Uyu muhanzi yaguze iyi nzu mu 2016 nyuma yo gutungwa agatoki n’abafana ko yaretse Zari agakomeza kuguma mu nzu y’uwahoze ari umugabo we, nyakwigendera Ivan Ssemwanga.

Diamond na Zari batandukanye ku munsi w’abakundana mu 2018 maze abafana b’uyu muhanzi muri Tanzaniya bibasira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kuva muri iyi nzu kubera ko atakiri kumwe n’uyu muhanzi.

Ku cyumweru, Zari yahaye igisubizo abavuze ibyo.

Ati”Abatanze ibitekerezo nka ’va mu nzu yacu’. Imyitwarire y’abagabo itarimo ubwenge ntabwo ari ikibazo cyanjye. Nakoresheje ubwonko bwanjye ngura inzu hamwe n’abana banjye.Mwibuke ko mfite inzu 4 hano muri Sauzi. Umuntu wese wumva afite imbaraga aze ansohore.”

Nyuma y’amezi atanu yambwitswe impeta, Zarina (Zari) Hassan, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Shakib Lutaaya mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo.

Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 bakoze ubukwe nyuma yo guhurira i Pretoria mu 2022.

Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku bukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya dore ko na bo ubwabo batarashyira hanze amafoto y’ibi birori.

Uyu mubyeyi w’abana batanu,yanyuzwe n’urukundo ahabwa n’uyu musore arusha imyaka 12 baherutse guhamya isezerano ryo kubana mu Idini ya Islam (Nikah ceremony) mu birori byabaye muri Mata 2023 bibera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Julienne na musaza we Joseph! Umubyeyi wo muri Gisagara ari mu gahunda nyuma yo gupfusha abana babiri icyarimwe hakaboneka umwe

“Mu 2001 numvaga muri 2020 nzaba naravuye mu cyaro narageze i Kigali, nambara iribaya na high hills ” Isimbi Model yatangaje abantu ubwo yavugaga inzozi yari afite muri 2001 nuko byamugendekeye