in ,

Yverry yashyize hanze indirimbo ye nshya yakoreye muri Kina Music ndetse anakura mu rujijo abavuga ko yasimbuye Christopher muri Kina Music (inkuru irambuye)

Umuhanzi nyarwanda Yverry umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo akomeje gusohora zirimo kugenda zinyura imitima y’abantu benshi hano mu Rwanda ubu ndetse akaba yanamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise MBONA DUKUNDANA yakoreye muri studio ya KINA MUSIC iyoborwa na Producer Clement Ishimwe yanateje urujijo abantu benshi bibaza impamvu Yverry yaba yarakoreye indirimbo muri iyi label bamwe banakekako yaba yarasimbuye Christopher umaze igihe atangaje ko atakibarizwa muri iyi studio.

Rugamba Yverry

Yverry yanyomoje amakuru yavugagwa ko yaba yarasimbuye Christopher muri label ya KINA MUSIC avuga ko ataribyo ahubwo avuga ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo muri iyi studio kuko ari studio y’icy’itegererezo buri muhanzi wese yakwifuza gukoreramo indirimbo avuga ko atigeze asimbura Christopher muri iyi studio.

Ibi kandi byaje guhamywa na Producer Clement Ishimwe wagiye asubiza abagiye bamubaza ko Yverry yaba yarasimbuye Christopher muri Kina Music avuga ko ataribyo ko ahubwo aruko yakoreye Yverry iyi ndirimbo ye nshya yise MBONA DUKUNDANA nkuko nundi muhanzi wese yaza bagakorana.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya Yverry yitwa MBONA DUKUNDANA

Yverry – MBONA DUKUNDANA

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yverry – MBONA DUKUNDANA

Manchester United igiye kuriza amarira menshi ikipe ya Arsenal n’abafana bayo(Iyumvire)