in ,

Yvan Buravan yadukanye imiririmbire idasanzwe mu ndirimbo ye nshya yise HEAVEN (yumve hano)

Yvan Buravan usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zituje kandi zifite ubutumwa bwiganjemo amagambo y’urukundo, yashyize hanze iyo yise HEAVEN ikoze muri style zigezweho.

Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo HEAVEN irimbye mu buryo atari amenyerewemo

Dushime Burabyo Yvan ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana zituje {Slow & RnB}. Mu bakurikirana imyidagaduro banavuga ko ariwe uyoboye abandi muri iki gihe.

Nyuma y’aho byemejwe ku mugaragaro ko yatandukanye n’itsinda {Label} ya New Level yamufashaga mu bikorwa bye bya muzika, nibwo bwa mbere ashyize hanze indirimbo nshya.

Buravan yabwiye Umuseke ko gusa n’uhinduye uburyo bw’imiririmbire bidafite aho bihuriye no gutandukana na New Level.

Ahubwo ko umuhanzi aririmbira rubanda. Kandi mbere yo gukora igihangano ubanza gutekereza abo ugikoreye n’icyo kizabamarira.

Ati “Uburyo bw’imiririmbire yanjye ntekereza ko ntacyo bwangije ku butumwa buri mu ndirimbo. Nta naho bihuriye no kuva muri New Level. Nakoze injyana batari banzimo kugira ngo n’abayikunda banezerwe”.

Buravan avuga ko adashobora kureka injyana n’ubundi abantu bamumenyemo ariko bitavuze ko nta yindi yaririmba.

Ku bijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo, yavuze ko atari inkuru mpamo y’ibyamubayeho. Ahubwo ko ari inganzo yagize nk’umuhanzi.

Mu ndirimbo esheshatu zirimo Urwo Nkukunda, Bindimo, Just a Dance, Injyana, Malaika na This is love izina Buravan riri mu mazina akunzwe n’urubyiruko cyane muri iki gihe.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya Yvan Buravan yise HEAVEN

Yvan Buravan – HEAVEN

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yvan Buravan – HEAVEN

Isomere amagambo y’urukundo aryohereye cyane Papy yabwiye umufasha ku isabukuru ye y’amavuko agatera bamwe kwifuza gukundwa nawe