in ,

Young Grace yafashe icyemezo cyo gufana Rayon Sports kubera urukundo afitiye Yannick Mukunzi (Inkuru irambuye)

Umuhanzikazi Young Grace Abayizera wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwaa cyane n’abantu batari bake hano mu Rwanda, ku munsi w’ejo yatangaje ku mugaragaro ko agiye gutangira gufana ikipe ya Rayon Sports.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yagize ati: “ubururu n’umweru???? #Ohrayon“. Aya magambo Young Grace akaba yarayatangaje nyuma yuko yari amaze gushyira ifoto ya Yannick Mukunzi yambaye jersey ya Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri yose.

Young Grace akimara gushyira hanze iyi foto ya Yannick Mukunzi, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Ubu mpinduye Equipe #ohrayon……Congratulations @mukunziyannick ,ndugu nzakugwa inyuma paka last????#komezautsinde
next step Manchester United”. Bigaragara ko yahisemo guhindura ikipe yafanaga abitewe n’urukundo afitiye Yannick Mukunzi nawe wahinduye ikipe akinira, ubu akaba agiye gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Fc Barcelona igiye kugura umukinnyi ukomeye wa Arsenal mu gihe yenda gukura amaso kuri Coutinho

Dore impamvu ibabaje yatumye umukinnyi ukomeye aterekeza mu ikipe ya Real madrid akigira ahandi