Imyidagaduro
Young Grace ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya.

Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya , nyuma y’amashusho yashyize hanze agaragaza impano yahawe ku munsi W’abakundanye.
Kuri Saint Valentin ni bwo Young Grace yaciye amarenga ko afite umukunzi mushya ashyira hanze impano yamuhaye.Aya mashusho magufi yayasangije abakunzi be kuri instagram. Nta bintu byinshi yavuze kuri aya mashusho, usibye kwifuriza abantu kugira umunsi mwiza w’abakundana. Icyakora kuri status ya WhatsApp yashyizeho utu ‘Emoji’ tugaragza ko yishimiye impano yahawe anashimira uyu mukunzi we wazimuhaye.
Izi mpano yahawe zirimo telefone, udu keke duto, n’inzoga yo mu bwoko bwa VIN BLANC. Muri aya mashusho hagaragara umuntu umusukira inzoga mu kirahure ariko batagaragaje ku buryo utamenye niba ari uyu mukunzi we cyangwa se undi muntu bari kumwe basangaira.
Aganira n’InyaRwanda.com, dukesha iyi nkuru yavuze ko yamaze kubona umukunzi mushya bari kumwe. Gusa ntiyigeze atangaza izina rye.Ati” Ni umukunzi, mfite umukunzi mushya”.
Abajijwe igihe bamaranye yanze kugira byinshi abivuga ho ati “Ehhhhh wapi man ntabwo nzongera kubivugaho nzabivugaho igihe n’ikigera, gusa hashize igihe”.
Young Grace utifuje gutangaza amazina y’uyu mukunzi we mushya no kumuvugaho byinshi, yakomeje avuga ko yashimishijwe n’izi mpano umukunzi we yamuhaye ku munsi w’abakundana.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda24 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda21 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
urukundo3 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.