in

Yishinze imishinga y’amabuno none ari kuririra mu myotsi, Biravugwa ko Harmonize yakeneshejwe n’abagore n’abakobwa yirukamo nk’udafite rutangira

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Harmonize atamaze gukena kubera uburyo akoresha amafaranga nyamara amenshi akayakoresha mu bakobwa badakundana.

Byinshi mu binyamakuru byandikira muri Kenya ku wa 12 Ukwakira byirirwanye inkuru zibaza ngo “Ese Harmonize yarakennye? Aricuza guha abagore amafaranga se ?”.

Nyuma y’iki kibazo byarengejeho amafoto y’abakobwa yagiye ngo yikuraho harimo n’umunyarwanda Yolo The Queen, ndetse binakomoza kubyo Harmonize ubwe yari yatangaje.

Anyuze kuri Konti ye ya Instagram [ Story ] , Harmonize yavuze ko mu gihe kitari icya kera azashyira hanze ukuri kujyane nuko akoresha amafaranga ye mu bagore b’Abanyamahanga ndetse ngo azanavuga ibyo abandi batigeze bamumenyaho.

Yavuze ko kandi amafaranga atakaza aramutse ahawe umugore wo muri Tanzania ngo ubu aba ari umukire.Ibi yabivuze mu gihe yitegura igitaramo kizaba tariki 14 Ukwakira uyu mwaka.

Agaruka ku rukundo, Harmonize yavuze ko kugeza ubu ari akayandirimbo ye yise ‘I’m single’, agaragaza ko ari wenyine gusa nanone avuga ko hari umukobwa yateye imboni wujuje ibyo agenderaho atereta umukobwa runaka yemeza ko uwo mukobwa nabyemera , bazicara bakabiha umucyo.

Uyu mwanzuro azaba awufashe nyuma yo kuvuga no kuvugwa mu rukundo na Yolo The Queen, Laila no gutandukana na Frida Kajala n’umukobwa we.

Kugeza ubu muri Tanzania bati:” Dutegereje ko Harmonize atwereka umwamikazi mushya”.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Afite umuhungu basa! Amashusho ya Mico The Best ari kurera umwana akomeje gutangaza benshi bitewe nibyo umuhungu we aba amukorera

Nubona ibi bintu 3 ku musore uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi akuba birenze ndetse akubuze byamugora kubyakira