in

Yigirira umutima mwiza! DJ Brianne yagaragaje ko ari umubyeyi w’igihugu nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakoze (Amafoto na Videwo)

Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, yagaragaje ko ari umubyeyi w’igihugu nyuma y’amafoto ndetse n’amashusho yashyize hanze ari gusangira n’abana benshi arera.

DJ Brianne yasangiye n’aba bana kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, aho basangiye ifunguro ndetse aranabambika. Ni abana DJ Brianne agenda akura ku muhanda akabarera.

Nyuma y’iki gikorwa, Brianne yatanze ubutumwa bugira buti “Gutanga ntibisaba ibyamirenge ahubwo bisaba umutima uciye bugufi.”

Yakomeje agira ati “Imana ishimwe yo yashyize aba bana mubuzima bwanjye ntibiba byoroshye ariko tubicamo Imana ijye iha umutima wanjye gukomera inshyire kure ibinkomeretsa mbashe kurera ababana uko bikwiye. Umukuru afite imyaka 15 y’amavuko, umuto afite amazi 10, namwe mujye mubasabira ku Mana ibahe gukura bazabe abantu bumumaro.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imvura igwira igihe kandi ngo nta mvura igwa ntihite: Paris Saint-Germain yabonye umusimbura wa kabuhariwe wabirukanyije imisozi

Umuriro uratse i Nyarugenge: Ferwafa isohoye urutonde rw’uko amakipe azahura muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 -URUTONDE