in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Yayobye: Umugore yibeshye yandikira umuhungu we ngo aze baryamane azi ko ari umukunzi we, ibyakurikiyeho birasekeje.

Umugore yagize ikimwaro n’amasoni nyuma yo kwibeshya mu kohereza ubutumwa bugufi yanditse azi ko buragera ku mukunzi we,amusaba ko basambana buyobera ku mwana we w’umuhungu.

Amakuru avuga ko uyu mugore wo muri Afurika y’Epfo utatangajwe amazina yahengereye umugabo we yagiye ahantu kure gutabara,noneho kuko asanzwe amuca inyuma anyarukira kuri Whatsapp kugirango atumire umusambane we,kugirango barebe uko bigenza dore ko umugabo we n’abana bari bajyanye.

Umugore yanditse ubutumwa bugira buti:”Mwiriwe mukunzi wanjye,ngufitiye amakuru meza,umugabo wanjye nabana bagiye muri Limpopo gushyingura muri iyi weekend, bivuze ko weekend ari iyanjye nawe mu rugo,waza tukongera”.

Ubutumwa uyu mugore yanditse

Umugore yohereje ubu butumwa aziko buragera kumukunzi we ,nyamara yabwoherereje umuhungu we wari wajyanye na Se.Ahita atungurwa aramusubiza ati:”Ariko se mama bimeze bite,ibi ni ibiki koko?Ubu butumwa bwari ubwanjye?”

Mu kwikura mu isoni ,nyina yahise abeshya umwana we ko telefoni yikoresheje yandika ibyo atashakaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live: Rwanda 🇷🇼 vs Morocco 🇲🇦 #africavolleychampionship

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Meghan, Elsa na Liliane Iradukunda