Umuhanzi Fireman nyuma y’uko umwaka ushize akoze ubukwe na Charlotte, ntabwo ibihe byakomeje kubabanira neza kubera ko mu minsi yashize ku wa 08 gashyantare 2023 aribwo Charlotte yakoze impanuka ikomeye.
Ku wa 20 gashyantare nibwo Fireman yasinye impapuro zemerera abaganga kumubaga ariko birangira atabazwe kubera ko nta mafaranga yo kwishyura yari guhita abona.
Yagize ati “hari uburwayi kwa muganga bavurira kuri mituweri nubwo mituweri idakora, kugira ngo abagwe nasabwe kwishyura amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2,700,000rwf) kandi ntabwo byoroshye guhita uyabona ako kanya”
Fireman ugomba no kwita ku mwana we ufite amezi 10, ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umugore we buri mu kaga ndetse akaba yaratangiye kuba paralyse.
Yagize ati ” kuba kubagwa birimo gutinda, byatangiye kuzana ingaruka mbi aho ukubuko kwe kwatangiye kuba paralyse ntabwo wamukora ku kuboko ngo yumve ko umukozeho, ngewe aho ibintu bigeze bimaze kuntera ubwoba bwinshi”
Kabera yakoreye impanuka hafi n’uruganda rwa Inyange ubwo umugabo we Fireman yari avuye kumucyura avuye ku ishuri batashye iwabo i Masaka.