Mu mwaka wa 2023, Umuhoza Aline, umuhanzi uririmba mu bukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashakaga indirimbo nshya. Umuhanzi bari kumwe yaje kumuhuza na Uworizagwira Florien, uzwi nka Yampano, wari umwanditsi w’indirimbo mu Rwanda. Nyuma yo kuganira, bemeranyije ko Aline agura indirimbo yitwa Mbwira ku 300$, ariko akamuha n’andi mafaranga yo kuyitunganya. Ku wa 27 Nzeri 2023, Yampano yahawe 200$ ya mbere, nyuma aza guhabwa andi 100$ ku wa 03 Ukwakira 2023. Nyuma yo kwishyurwa, Yampano yahaye Aline iyo ndirimbo, maze atangira kuyikoresha mu bukwe yajyagamo.
Hashize igihe, Aline yatunguwe no kubona indirimbo Mbwira kuri Spotify iririmbwa na Yampano afatanyije na Makanyaga Abdoul. Yagerageje kuvugana na Yampano kuri telefoni, ariko ntibumvikana, ndetse Yampano yahise amu-Blocka ku mbuga nkoranyambaga. Aline yifashishije Ally Soudy ngo amufashe kuvugisha Yampano kugira ngo ikibazo gikemuke mu bwumvikane. Mu biganiro byakurikiyeho, Yampano yemeye ko yabikoze nk’uburyo bwo “gukangura” Aline, avuga ko n’ubundi yari akiyifitiyeho uburenganzira nk’uwanditse iyo ndirimbo.
Aline yasabye ko indirimbo isibwa kuri Spotify n’ahandi icuruzwa, ariko Yampano arabyanga, avuga ko ari we wanditse indirimbo bityo afite uburenganzira bwo kuyikoresha. Yongeyeho ko kugira ngo ayimuhe byamusaba kwishyura miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Yampano yavuze ko yagurishije iyo ndirimbo kubera ikibazo cy’ubukene, ariko yari azi ko bizagera aho akayisubirana kuko uburyo bayiguze ari “magendu”. Yavuze ko yiteguye gusubiza Aline amafaranga yamuhaye, ndetse akayikubira kabiri, ariko indirimbo atayimuha.
Kubera ko batageze ku bwumvikane, Aline Umuhoza n’umuryango we bafashe icyemezo cyo kugeza ikibazo muri RIB. Amakuru ahari avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, Yampano ashobora gutangira gukurikiranwa ku byaha bijyanye n’iyi ndirimbo. Mu gihe indirimbo ikiri kuri Spotify n’ahandi, biracyari kwibazwa niba Yampano azemera gusiba indirimbo cyangwa niba azakomeza kuyifata nk’icye.