Bamwe mu banyarwanda baca umugani ngo “Umuturanyi mubi arutwa n’ikigunda” ibi nibyo abantu bemeje kuva babonye umuntu yarapfiriye iwe arabora bigera ubwo ahinduka amagufa ntawe ubizi kuko yari yarahisemo kwibana ntawe babana.
Umugabo witwa DK Manu yasanzwe yapfuye iwe ahitwa Bonsu Nkwanta hafi ya Dwaaboso yabaga wenyine apfira mu cyumba cye hanyuma ntihagira ubimenya ararwara araremba arapfa.
Abantu bari gukorwaho iperereza kugira ngo harebwe niba hari uwaba yaramenye amakuru akayihererana bigatuma aborera ku buriri bwe bagasanga hasigaye amagufa.