Umukobwa witwa Juwayeze wabiciye mu minsi yashize ubwo yavugaga ko akunda bidasanzwe Juno Kizigenza, yaje gusanga atishoboreye ndetse agira ikintu gikomeye abisabira bombi.
Ni ubutumwa yanyujije mu mashusho yiriwe avugisha imbaga y’abatari bake, mu bwiza budasanzwe aho yagize ati: “Mbere na mbere mbanje kubasuhuza abakunzi banjye aho muri hose, njyewe ubu nje kubabwira ko uyu munsi ndi umufana wa Ariel Wayz ibyo guhangana nabiretse.
Kuri ubu tuvugana ndi umufana wa Juno Kizigenza nkaba n’umufana wa Ariel Wayz, abo bombi ndabakunda cyane. Rero ikintu nifuza ni uko bakwibera abakunzi bagakundana birenze cyane, njyewe bakambera Mama ndetse na Papa, bakangira inama kuko nkeneye inama zabo muri iki gihe ibintu bimeze gutya.
Rero nagira ngo mwebwe mufana Ariel Wayz na Juno Kizigenza, nanjye mumfane kuko ubu twamaze kuba umwe, muze tugendane mubane natwe”.
Ni ubutumwa bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoramyambaga nk’uko n’ubundi asanzwe azitigisa. Benshi bamubwiye ko n’ubundi yari yihaye umupira muremure utari uwe, abandi bavuga ko yigiriye inama nziza kuba ibyo guhangana na Ariel Wayz abiretse kuko bizamwongerera n’abakunzi be.