in

Yarongoye umukobwa w’imyaka 17 amugira umugore ni uko maze RIB imuta muri yombi bagiye kwirega mu miryango

Yarongoye umukobwa w’imyaka 17 amugira umugore ni uko maze RIB imuta muri yombi bagiye kwirega mu miryango.

Sibomana Albert w’imyaka 20 y’amavuko, yaherekejwe n’umuryango we kujya kwirega iwabo w’umwana w’umukobwa yateruye( bya kinyarwanda), amugira umugore atagejeje imyaka y’ubukure, bakiri mu birori cyangwa imisango yo kwirega RIB ibata muri yombi. Uyu musore, akurikiranyweho Gusambanya umwana no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa Gikomeye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu musore Sibomana Albert akurikiranyweho hamwe n’abo bafatiwe hamwe byabaye ku wa 10 Nzeri 2023 mu Murenge wa Rugalika Akagari ka Sheli, Umudugudu wa Ntebe.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wasambanijwe (Twirinze gutangaza amazina ye), RIB ivuga ko bitagarukiye ku kumusambanya gusa ko ahubwo yajyanywe kubana na Sibomana Albert nk’umugabo n’umugore.

Ababyeyi babo nabo, bahishiriye ibyo byabaye kandi biri mu bigize icyaha ndetse banabakorera imihango yo kubashyingiranya. Aba babyeyi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sibomana Albert afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Runda mu gihe Dosiye yohererejwe ubugenzacyaha tariki ya 13 Nzeri 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo” Munyakazi Sadate yise umuyobozi wa Rayon Sports umunyenda nini nyuma yo kwambara umwenda wa APR FC akajya no kuyifana

Yaziryaga buturi! Umugore w’i Musanze yibye ihene maze arayibaga ayimanika mu gisenge akajya ayirya gake gake uko yumva ashatse inyama