Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, habereye impanuka y’imodoka 2 zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, yatewe n’ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringiro André yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze Gacurambenge yataye umukono we agonga imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Kigali igana i Muhanga abantu bose bari muri iyo modoka rusange barakomereka.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye bya CHUK, Kibagabaga, Remera-Rukoma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.
Umushiferi wari utwaye iyi modoka ntabwo yari yanyoye ibisindisha, gusa icyateye impanuka ni uko yari ifite umuvuduko mwinshi.
Nibyo sekoko yarafite umuvuduko mwinshi?
Niba mwitegereje neza Aho yabereye
Hapfiriye imodoka mumuhanda.
Bisaba ko Imodoka iva Ikigali ijya mugice cyiziva Muhanga.