in

Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yapfushije umugore wa Kabiri bari mu kwezi kwa Buki nyuma y’imyaka 10 ari ingaragu

Umwarimu muri kaninuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri College of Arts and Social Sciences (CASS) Mfurankunda Pravda wari umaze iminsi mike arongoye, umugorewe yahise apfa.

Uyu mugabo wari umaze igihe kigera kumyaka icumi atandukanye n’umugore we wambere kuri ubu yaramaze iminsi ibarirwa ku ntoke ashatse.

Nyuma y’icyo gihe cyose yari nibwo yongeye kujya mu rukundo nundi munyarwandakazi, gusa ntibyaje kumuhira kuko kugeza ubu uyu mugore we ntabwo agihumeka uwabazima, bivugwa ko uyu mugore yapfuye agiye mu kizamini cy’akazi.

Kuya 30 Ukuboza 2023 nibwo yanditse kurukuta rwe rwa Facebook avuga ko ashimira Imana ku rukundo rutagira ingano yabonye kandi rutagize icyo rushingiyeho yahawe na nyakwigendera.

Uyu mugabo wari wishimiye urukundo yari arimo, n’uyu mwari ntiyigeze ahisha amarangamutima y’urukundo abamukurikira kuri Facebook, kuko kuwa 2 Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mugabo yongeye kubwira abamukurikira ndetse anifuriza abamukurikira ndetse n’umugore we umwaka mushya muhire.

Uyu mugabo afite imyaka 54 kuko yizihiza isabukuru ye y’amavuko kuwa 6 Kamena buri mwaka.

Bamwe mubanyeshuri yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bashenguwe nibyabaye kuri uyu mugabo, inshuti n’imiryango murasabwa kumuba hafi.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akarere kafatiye umwanzuro wa mwarimu ushinzwe amasomo (perefe) wanyweye yarangiza akikoreraho iby’abana

Amafoto: Rayon sports yakoze imyitozo yanyuma yitegura Gasogi united idafite abakinnyi barimo Ojera na Charles Bale.