Mu gihe uyu mugore Judith Elliott yamenyaga ko afite indwara ya kanseri ndetse ko gupfa byegereje, yahise afata umwanzuro wo gukora ubukwe n’umugabo bari bamaranye imyaka 37 babana ariko bari batarashakana.
Mu gihe bari bamaze igihe kinini babana ndetse bakaba bafitanye abana batatu, bahisemo gukora ubukwe ndetse no kwishima mu gihe bakiri kumwe.
Umuhungu wabo Craig w’imyaka 28 yahisemo gukorera ubukwe bw’akataraboneka ababyeyi be mugihe mama we arwaye kanseri y’ibihaha aho imyaka iri kumugendana ndetse habura igihe giti akitaba Imana.
Judith Elliott ufite imyaka 55 akaba amaranye indwara ya kanseri imyaka 5 ageragezwa kuvurwa kugirango arebe ko yacuma iminsi.
Umuhungu wabo Craig akaba yarabahaye impano y’akataraboneka ubwo yabakodesherezaga Hotel imwe iherereye ku mwaro w’inyanza aho bazajya bakajya bishimira ubuzima bwabo busigaye ku isi.
Mu gihe hagitegurwa uko ubukwe buzaba hakenewe amafaranga angana na 1000 £ ubwo kaba ari arenga Miliyoni 1 y’amanyarwanda, hakaba hatangijwe umushinga wo kubafasha kubona amafaranga.