in

“Yanjyanye muri sale, ankuramo kora anshyira kubibero bye. Yari yambaye ubusa” Umwana w’imyaka 8 w’i Muhanga, yabwiye Mama we ibyo yakorewe n’umuyobozi w’ishuri yigaho none bari gusaba ubutabera

Tariki 11 Gicurasi 2023, nibwo humvikanye inkuru y’umubyeyi watakambye asabira umwana we w’imyaka 8 ubutabera avuga ko yafashwe kungufu n’umuyobozi w’Ishuri yigaho.

Uyu mwana w’imyaka 8 wari arikurangiza amashuri abanza ngo yatashye yakererewe arimo kurira, umubyeyi we amwitegereje abona yasambanyijwe amubajije uwabikoze avuga ko ari umuyobozi w’Ikigo yigaho.

Uyu mubyeyi aganira na Radio na TV 1 yagize ati: ”Naramubajije ati byagenze bite , arambwira ngo twari turi gukubura n’abandi bana  amfata akaboko, anjyana muri sale, ankuramo kora anshyira kubibero bye.Nti Ese yari yambaye iki ? nti yari yambaye ga”.

Yaba imyirondoro y’uwo mwana, n’iy’uwo muyobozi w’Ikigo Tv na Radio1 dukesha iyi nkuru yanze kubitangaza ndetse n’amajwi y’uwo mubyeyi n’umuyobozi w’Ishuri byayahinduye.

Uyu mubyeyi yavuze ko yahise ajyana uyu mwana kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kabgayi ariko ngo ntarabona ibisubizo gusa umwana we yahise ava mu ishuri ahunga uwo muyobozi w’Ikigo nk’uko nyina abivuga.

Ati:” Ntabwo umwana wanjye ari kwiga, kuko njyewe ntabwo nafata umwana wanjye ngo mwohereze ku muntu wamugiriye nabi nonese yanamukuraho n’abandi gukora neza? Ubwose ntashobora no kumwica? Umwana yari yaramubwiye ati:” Nuramuka ubivuze nzakurangiza, umwana rero yarenzeho arabimbwira namwe rero nk’abanyamakuru, mwari mukwiriye kunkorera ubuvugizi umwana wanjye akabona uburenganzira nawe agasubira kwiga nk’abandi”.

Umuyobozi w’icyo kigo cy’amashuri abanza ushinjwa gusambanya umunyeshuri we w’imyaka 8, yabwiye Radio na TV 1 ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB , ruramubaza agaruka mu kazi gusa avuga ko atigeze asambanya uwo mwana avuga ko ahubwo ari abarimu batamushakaga boheje uwo mwana aramubeshyera bituma uwo mwana ata n’inshuri.

Yagize ati: ”Uwo mwana rero byarangiye nyina atamugaruye, ntabwo yamugaruye ntanubwo yatse icyangombwa ngo wenda amujyane ahandi, niba yaragize ubwoba ko uwo mwana yabivuga akavuga ukuri nyako, ikindi harimo n’abarimu bashutse uwo mubyeyi baramukoroga, baramubwira ngo agende avuge gutyo, noneho bamubujije no kugaruka ku ishuri “.

Mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumazemo iminsi mu Karere ka Muhanga rusobanurira abaturage Imikorere ya Isange One Stop Center, nyina w’uwo mwana yarugejejeho icyo kibazo ndetse rumwizeza ko rugiye kugikurikirana kigakemuka.

Jean Paul Habuni Nsabimana, Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku rwego rw’Igihugu, avuga ko zimwe mungamba zo gukumira ko abana abana basambanwa, harimo ubukanguramba buhoraho bwo gusobanurira abaturage uko icyaha cyo gusambanya abana gikorwa n’ingarukambi giteza ndetse nuko bashobora kumenyekanisha amakuru yacyo.

Ati:” Niba umwana ahohotewe, twebwe ababyeyi, abaturanyi, ababarera, ababarera, dufite inshingano zo gutanga amakuru, kugirango abakoze ibyaha bakurikiranwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri mu Karere ka Muhanga , ushinjwa gusambanya Umwana w’imyaka 8 yigisha, abihamijwe n’Urukiko habihanishwa igihano kirimo guhanishwa burundu hisunzwe ingingo zirimo iya 133 mu Utegeko rihana ibyaha n’Ibihano muri rusange.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yago Pon Dat yaganjijwe n’amarangamutima yerekana inkumi isigaye yaramwigaruriye kugeza nubwo basigaye bamarana weekend ku mazi (AMAFOTO)

Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko afite impano idasanzwe yo koga ubwo yasiganwaga na Nana (VIDEWO)